2 Job Positions at TWITEZIMBERE KIRIMBI SACCO ( 31st May,2022)

Share this to colleagues

2 Job Positions at TWITEZIMBERE KIRIMBI SACCO ( 31st May,2022)

TWITEZIMBERE KIRIMBI SACCO

INTARA Y’UBURENGERAZUBA

AKARERE KA NYAMASHEKE

UMURENGE WA KIRIMBI

Email: tkirimbisacco@gmail.com

                                         ITANGAZO RY’AKAZI

UBUYOBOZI BWA TWITEZIMBERE KIRIMBI SACCO, BURAMENYESHA ABANTU BOSE BABYIFUZA KANDI BABIFITIYE UBUSHOBOZI KO BUSHAKA GUTANGA AKAZI KU MYANYA IKURIKIRA:

  1. Umubaruramari (Accountant)
  2. Umucungasanduku (Cashier)
IBISABWA KUBIFUZA GUPIGANIRA IYI MYANYA:
  • Kuba ari umunyarwanda cyangwa umunyarwandakazi
  • Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire
  • Kuba afite impamyabumenyi y’amashuri atandatu yisumbuye mu ibaruramari
  • kuba azi gukoresha mudasobwa cyane cyane program (M SOFT Word & Excel)
  • Kuba afite uburambe bw’imyanya itatu muri ako kazi byaba ari akarusho
  • Kuba atarigeze yirukanwa mu kindi kigo cy’imali kubera imyitwarire idakwiye cyangwa umusaruro muke
  • Kuba atarigeze akatirwa igifungo kingana cyangwa kirenga amezi atandatu(6).
  • Kuba azi kuvuga neza no kwandika ikinyarwanda; icyongereza n’igifaransa.
  • Kuba yemera gukora iminsi yose bamukeneye ku kazi.
Abifuza akazi bagomba kugeza ku cyicaro cya TWITEZIMBERE KIRIMBI SACCO, Dosiye ikubiyemo ibi bikurikira:
  • Ibaruwa yandikiwe Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi bwa TWITEZIMBERE KIRIMBI SACCO
  • Umwanya yifuza gupiganira
  • Umwirondoro w’usaba akazi (Curriculum Vitae)
  • Fotokopi y’impamyabumenyi
  • Fotokopi y’indangamuntu
  • Icyemezo cy’umukoresha we wa nyuma ku bakoze ahandi
  • Equivalence y’impamyabushobozi ku bize mu mahanga
  • Nimero ya Telephoni na email

Dosiye isaba akazi yakirirwa ku cyicaro cya TWITEZIMBERE KIRIMBI SACCO, mu masaha y’akazi, kugeza ku wa kabiri tariki 31/05/2022, i saa kumi n’imwe z’umugoroba. Urutonde rw’abemerewe gukora ikizamini ndetse n’itariki ibizamini bizakorerwaho bizatangwa kuri telefoni cyangwa email zatanzwe.

Bikorewe Kirimbi kuwa 16/05/2022

_________________________________________

HAGENIMANA Justin

Vs Perezida wa TWITEZIMBERE KIRIMBI SACCO

 1,630 All the time,  1 To day

Share this to colleagues

You May also read these Posts