IKIZAMINI CYAKOZWE KUMWANYA W’UBUSHOFERI | Driving MCQs Job Exam

Share this to colleagues

IKIZAMINI CYAKOZWE KUMWANYA W’UBUSHOFERI | Driving MCQs Job Exam


IKIZAMINI CY’UMUSHOFERI

AMABWIRIZA Y’IPIGANWA: 

  • Subiriza kuri uru rupapuro kandi wirinde gusibasiba bitera kutagaragara ku igisubizo
  • Kora ibibazo byose
  • Buri kibazo gifite amanota 2.5
  • Ikizamini kiramara isaha imwe n’igice

———————————————————————————————–

  1. Bamwe mu bakozi babifitiye ububasha bavugwa mu ngingo ya 3 ni:
  • Abakozi bo mu biro by’amateme.
  • Abakozi ba gasutamo.
  • Abakozi bo mu biro by’imisoro.
  • Abakozi b’ikigo cy’ubucyerarugendo.
  • Abakozi bo mu biro bya Ministeri ishinzwe gutwara ibintu n’ibintu babiherewe uburenganzira na Ministiri w’ubutabera.
  1. (1), (2) na (3) nibyo biri byo gusa
  2. (1), (2), (3) na (5) nibyo biri byo gusa
  3. (1), (2), (3) na (4) nibyo biri byo gusa
  4. Byose nibyo
  5. Byose sibyo

2. Umugenzi wese uguweho n’impanuka asabwa:

    • Guhita ahagarara uko byagenda kose
    • Gukora uko ashoboye kugirango badahungabanya uburyo bwo kugendera mu muhanda.
    • Guhindura ibimenyetso kugirango urinde abandi impanuka
    • Kumenyesha no gutumaho abubahiriza amahoro bari hafi aho.
  1. Byose nibyo
  2. (1) niyo yonyine itari yo
  3. (1) na (3) sibyo
  4. (2) niyo yonyine itari yo
  5. (3) niyo yonyine itari yo

3. Impushya zitangwa k’uburyo bukurikira:

  1. Urwego A : Amapikipiki n’ibinyamitende itatu biriho cg bidafite intebe ku ruhande. Imyaka 18
  2. Urwego B : Imodoka zagenewe gutwara abantu kandi zifite imyanya 8 ntarengwa hatabariwemo n’uw’umuyobozi. Imyaka 20
  3. Imodoka zagenewe gutwara ibintu zifite uburemere ntarengwa bwa toni 5
  4. Ibinyamitende ine bifite moteri.Imyaka 18
  5. Urwego C: Imodoka zagenewe gutwara ibintu bifite uburemere bwemewe burenga toni 5.Imyaka 20
  6. Urwego D: Imodoka zagenewe gutwara abantu kandi zifite imyanya irenga 8 hatabariwemo umwanya w’umuyobozi. Imyaka 20
  7. Urwego E. Ibinyabiziga bikomatanye bifite ikinyabiziga gikurura kiri mu rwego rwa B, C, D. Imyaka 20
  8. Urwego F: Ibinyabiziga bidasanzwe (imashini zihinga, …) Imyaka 18
  • Byose nibyo
  • (2) na (8) sibyo
  • (2), (4) (8) sibyo
  • (8) niyo yonyine itari yo
  • (2) niyo yonyine itari yo
  • (4) niyo yonyine itari yo

4. Vuga ibintu bine umuyobozi agomba kwiringira mbere yo kunyura ku wundi

  • Ko uwagiye kunyuraho na we atatangiye kunyura ku wundi cg atagiye gukatira ibumoso,
  • Ko nta wundi muyobozi watangiye kubisikana,
  • Ko igisate cy’umuhanda agiye kunyuramo kitarimo inkomyi,
  • Ko ashobora kugaruka mu muhanda atabangamiye mugenzi we, Kandi agomba kwerekana igikorwa agiye gukora.
    • Byose nibyo
    • (2), (3) na (4) nibyo byonyine biri byo
    • (1), (3) na (4) nibyo byonyine biri byo
    • (3), (4)  nibyo byonyine biri byo
    • (2) niyo yonyine itari yo

5. Erekana umuvuduko wa ngombwa ku bintu bikurikira:

    1. Amapikipiki n’imodoka zifite uburemere ntarengwa 350kg: 70km/h
    2. Amavatiri y’ifasi cg amatagisi uburemere ntarengwa 3500kg: 70km/h
    3. Imodoka zifite uburemere ntarengwa bwa 12500 n’ibitwarira abantu hamwe: 60km/h
    4. Ibinyabiziga by’ubuhinzi: Umuvuduko wa 30km/h
    5. Iyo ari ibinyabiziga bikomatanye ni 50km/h
  • Byose nibyo
  • (2), (3) na (4) nibyo byonyine biri byo
  • (3), (4) na (5)nibyo byonyine biri byo
  • (1), (3) na (5) niyo byonyine biri byo
  • (2), (3) na (5) nibyo byonyine biri byo

6 . Ahantu hatanu ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini.

  1. Imbere y’amashuri cg ahagenewe imyidagaduro,
  2. Hafi yaho binjirira mu duhanda tujya mu bibanza byatikanye n’uwo muhanda,
  3. Ahantu abanyamaguru banyura ngo bakikire inkomyi,
  4. Ahantu habuza uko bagera ahateganyijwe guhararamo,
  5. Mu muhanda wo hagati mu nzira igabanijwemo ibisate bitatu,…
  • Byose nibyo
  • Byose sibyo
  • (2), (3) na (4) nibyo byonyine biri byo
  • (3), (4) na (5)nibyo byonyine biri byo
  • (1), (3) na (5) niyo byonyine biri byo
  1. Uko ibinyabiziga bitambuka mbere bikurikirana
    1. Ibinyabiziga ndakumirwa, Ibitwaye abarwayi, Ufite icyemezo kimwanditseho cyo guhita mbere, Ibitwaye ubutumwa bwanditse bifite ikimenyetso kibiranga, Ibitwaye amatungo
    2. Ibitwaye abarwayi, Ibinyabiziga ndakumirwa, Ibitwaye ubutumwa bwanditse bifite ikimenyetso kibiranga, Ufite icyemezo kimwanditseho cyo guhita mbere, Ibitwaye amatungo
    3. Ibitwaye abarwayi, Ibinyabiziga ndakumirwa, Ufite icyemezo kimwanditseho cyo guhita mbere, Ibitwaye ubutumwa bwanditse bifite ikimenyetso kibiranga, Ibitwaye abapolisi
  • (1, 2, na 3) byose nibyo
  • (1, 2 na 3) byose sibyo
  • (1,2) nibyo byonyine biri byo
  • (2,3) nibyo byonyine biri byo
  • (1,3) nibyo byonyine biri byo

8. Vuga ibihe bine amatara maremare agomba kutazimywa

  1. Igihe ugiye guhura n’undi,
  2. Igihe umuhanda umurikiwe hose,
  3. Iyo ugiye kubisikana n’undi,
  4. Iyo ikinyabiziga gikurikiye ikindi mu ntambwe zitagera kuri 50m keretse iyo ashaka kukinyuraho nibwo ashobora gucana azimya.
    • Byose nibyo
    • Byose sibyo
    • 4 ni yo yonyine itari yo

9. Vuga amoko y’imirongo y’ibimenyetso biri mu muhanda

    1. Umurongo wera udacagaguye; Bivuga ko umuyobozi abujijwe kuwurenga, kandi ntawe ugomba kugendera iburyo bwawo iyo uwo murongo utandukanya ibyerekezo byombi.
    2. Umurongo ucagaguye; Bivuga ko umuyobozi atagomba kuwurenga uretse igihe agiye kubisikana n’ikindi kinyabiziga, cg igihe agiye gukatira ibumoso, agiye guhindukira cg na none agiye kujya mu kindi gice cy’umuhanda.
    3. Uduce duto twegeranye tw’umurongo ucagaguye; Bivuga ko umurongo udacagaguye wegereje.
  • Byose nibyo
  • Byose sibyo
  • (2,3) ni byo byonyine bitari byo
  • (1,2) ni byo byonyine bitari byo
  • (1,3) ni byo byonyine bitari byo

10. Ibinyabiziga bitwarira abantu hamwe ndetse n’ibitwara ibintu birengeje toni 5 ndetse n’ibyigishirizwaho bisuzumwa buri mezi 6, Ibisigaye ni rimwe mu mwaka. 

    • Iyi nteruro niyo
    • Iyi nteruro siyo

11. Ni ryari uta priorité wari ufite?

  1. Ni igihe uvuye mu muhanda mutoya ugiye mu munini,
  2. Igihe uyambuwe n’umukozi ubifitiye ububasha,
  3. Igihe ugeze ku cyapa kiyikwambura,
  4. Igihe uhuye n’ibinyabiziga ndakumirwa,
  5. Igihe ubonye ko ikinyabiziga gitwarira abantu hamwe cyatangiye guhaguruka
  • 1 na 5 sibyo
  • Byose nibyo
  • 1,4 na 5 sibyo
  • 1 ni yo yonyine itari yo

12. Permis zirimo amoko angahe?

    1. 2
    2. 3
    3. 5
    4. 6
    5. 8
  1. Imyaka y’ifatizo kugirango umuntu yemererwe kuyobora hakurikijwe urwego rw’ibyo ayobora n’iyihe?
    1. 20 ans (C,D,E, na F)
    2. 18 ans ( A na B)
    3. 15 Velomoteri na 17 ans ahetse
    4. 14 ans (inyamaswa zikurura)
    5. 12 ans (amatungo)
  • 1,2,3 na 4 nibyo byonyine biri byo
  • 1,2 na 4 nibyo byonyine biri byo
  • Byose nibyo
  • 1,2 nibyo byonyine biri byo
  1. Kugenda ku mirongo ibangikanye bibujijwe he?
  1. Ku mihanda igenderwamo mu cyerekezo kimwe kandi igabanijwemo ibisate nibura bibiri
  2. Ku gice cya kabiri cy’iburyo bw’umuhanda aho kubisikana mu muhande ufite ibice byinshi byemewe
    • 1 niyo yonyine iri yo
    • 2 niyo yonyine iri yo
    • Byose nibyo
    • Byose sibyo
    • 1 niyo yonyine itari yo
    • 2 niyo yonyine itari yo

15. Umuyobozi wese ugiye kugera mu nkomane agomba gukora iki?

  • Kwitonda bihagije bijyanye n’uko aho agenda hameze;
  • Kureba niba umuhanda agiye kwinjiramo nta nkomyi irimo;
  • Kugenda agabanya umuvudukoakurikije uko asanga atabona

Impuruza y’impanuka n’ibyago:Iragufasha gusubiza ibibazo bine bya mbere.

Umushoferi w’imbangukiragutabara(Ambilansi) ni umuntu  ugomba kuba yiteguye gutanga ubufasha cg se ubutabazi bwibanze ubwo aribwo bwose bushoboka igihe icyo aricyo cyose.

Mu Bugarama bahamagaye bavuga ko habaye inkongi yumuriro, utanze amakuru ni umujyanama wubuzima avuga ahabereye inkongi anatanga amakuru ko umuriro wajimijwe ariko hakaba harimo abantu bagize ubushye butandukanye.ubabaye cyane ni umwe wirukaga atanga ubutabazi mukuzimya inkongi, ibisenge biramugwira aravunika, ubu yicaye aho ari ari gutaka.

Umuyobozi wa serivisi y’ubutabazi mu bitaro yohereje wowe kujya kuzana inkomere bakubwira ko abaganga bagezeyo ariko imbangukiragutabara imwe iriyo idahagije mu kuzana inkomere zose. Uragiye ugeze kumuhanda wa Mushaka usanze habereye impanuka yimodoka yagonze umumotari nuwo yari ahetse w’umukobwa. Uwo mukobwa   ntarusaku afite  ntanavirirana, ntanatabaza mugihe umumotari ari kurira atabaza cyane, afite nuturaso duke kukaboko.

16. Ni iki wakora?

  1. Nakumvira umuyobozi nkakomeza ahabaye inkongi
  2. Nabashyira mumodoka   nkakomeza njya ahabereye inkongi
  3. nabareka ubundi nkamenyesha umuyobozi
  4. Natanga amakuru ku muyobozi kubyabaye ubundi nkafasha abo bagonzwe.

17. Uramutse ugiye gufasha bariya bagonzwe wahera kuri nde?

  • Umumotari
  • Umukobwa
  • Uwo  ngezeho mbere kuko bose bababaye

Nyuma y’isuzuma rinonosoye usanze umumotari yavunitse uruti rw’ umugongo kandi  ambilansi wayiparitse muri metero 100 kuko aho ari itahagera. Gusa aho impanuka yabereye hari indorerezi 5 zabasore bigendera

18. Ni iki uzakora bwambere?

  1. kwifashisha abasore tukamuterura tukamujyana muri ambilansi
  2. gusunikiriza cg guhatiriza ambilansi ikamugeraho
  3. kumushyira kukibaho gishashe cg burankari ikomeye nkamuzirikaho ubundi tukamujyana muri ambilansi

19. Mu kwegera wa mukobwa usanze amaso ye n’ inzara byahinduye amabara ndetse ubona intoki , amatwi n’amano bye bikonjye cyane, wamufasha ute?

  1. kumurutsa
  2. kwihutira kumushyira muri ambulance nkamujyana ku bitaro kuko arembye
  3. kumuryamisha muburyo amaguru yeguye kurusha igihimba(trendremburg) nkahamagara umforomo uri hafi
  4. kumuha amazi cg ibintu birimo isukari

20. Ni gute wafasha uwariye ibiryo bihumanye cg se uburozi?

  1. kumuha amata nkamujyana kwa muganga
  2. kumuha amazi nkamujyana kwa muganga
  3. gukumira no gufasha nkurikije ibimenyetso nkamujyana kwa muganga
  4. Kumujyana ku muvuzi wa gakondo utwegereye ngo amurutse.

AMAHIRWE  MASA !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

END OF EXAM


🌀 WIDECareers is your best partner that instantly provides to your business the following Services : Job / Career Promotion and Placements , Hiring related Services, Staff trainings , Business Advertisements, Bulk SMS Service for Employers, Recruiters & Businesses , other various Business Consults Services : 👉🏾 CLICK HERE TO BOOK SERVICE NOW


🌀 WIDECareers is your best partner in finding Dreamed Job to achieve your career success by simply helping you in the following Career Services : RESUME & CV SERVICES , Cover Letters,  Job Search, Online Job Application Assistances, Soft Skills Trainings and Career wise Advisory : 👉🏾 CLICK HERE TO BOOK SERVICE NOW


🌀 Get all career Opportunities across Job market to day , 👉🏾 CLICK HERE


🌀 Get Useful  study materials (LOJEQ Program) for Job Exam Preparation : 👉🏾 CLICK HERE


🌀 JOIN NOW  OUR CAREERS WhatsApp group to don’t miss any Opportunity  : 👉🏾 CLICK HERE

 178 All the time,  1 To day

Share this to colleagues

You May also read these Posts