ITANGAZO RY’ISOKO RYO KUGEMURA IBIKORESHO NO GUTANGA SERIVISI ZITANDUKANYE MU RUGANDA RWA UFACO GARMENTS LTD BIKENEWE MU MWAKA WA 2022-2023 (Deadline: 02 September 2022)

Share this to colleagues

 ITANGAZO RY’IPIGANWA

ISOKO NO.1/UG/UMWAKA WA 2022-2023.

INYITO Y’ISOKO: KUGEMURA IBIKORESHO NO GUTANGA SERIVISI ZITANDUKANYE MU RUGANDA RWA UFACO GARMENTS LTD BIKENEWE MU MWAKA WA 2022-2023A

Ikigo cya Ufaco Garments Ltd, giherereye mu cyanya cyagenwe inganda I masoro mu murenge wa Ndera, kiramenyesha ibigo by’ubucuruzi na ba Rwiyemezamirimo babyifuza bujuje ibyangombwa bisabwa mu gupigana kandi babifitiye ubushobozi ko rUfaco Garments Ltd ishaka  gutanga amasoko y’ipiganwa mu byiciro (Lots) bikurikira:

ICYICIRO CYA 1: Kugemura ibikoresho by’isuku (cleaning materials)

ICYICIRO CYA 2: Gutera imiti yica udukoko mu ruganda

ICYICIRO CYA 3: Gutwara ibishingwe byo mu ruganda

 

ICYICIRO CYA 4: Kugemura ibikoresho byifashishwa mu kudoda (accessories).

ICYICIRO CYA 5: Kugemura ibitambaro byifashishwa mu kudoda imyenda (Fabrics)

ICYICIRO CYA 6: Gutanga Insurance y’inyubako uruganda rukoreramo (Building Property)

ICYICIRO CYA 7: Kugemura ibikoresho by’amazi, by’umuriro, by’ubugeni n’ubwubatsi ku ruganda.

ICYICIRO CYA 8: Isoko ry’aho kwamamariza ibikorwa bya Ufaco Garments Ltd (TV and Radio).

 

ICYICIRO CYA 9: Kugemura ibikoresho byifashihwa mu butabazi bw’ibanze (first aid) ku ruganda (pharmacy)

ICYICIRO CYA 10: Kugemura ibikoresho byo gutwaramo imyenda (packaging) ku ruganda

Abifuza gupiganira aya masoko bashobora kubona ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga  ipiganwa mu bunyamabanga nshingabikorwa bwa Ufaco Garments Ltd, ku cyicaro gikuru kiri aho inganda zikorera (Kigali Free Economic Zone)mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo .

  1. Ibitabo by’ipiganwa biboneka ku ruganda guhera tariki ya 25/08/2022, mu masaha yakazi nukuvuga kuva saa mbiri za mugitondo(8:00 am) kugeza saa cyenda z’amanwa(15:00 pm)
  2. Ufata igitabo agomba kuba yishyuye amafaranga ibihumbi icumi(10,000 frw) adasubizwaa kuri konti no.00004-01390236939-76 ya Ufaco Garments Ltd iri muri bank ya Cogebank akaza yitwaje inyemezabwishyu(original bank slip)

3.Amabahasha afunze neza arimo ibyangombwa bisabwa by’umwimerere(original) cyangwa se kopi iriho umukono wa noteri, na kopi eshatu zigitabo cy’ipiganwa,bigomba kuba byagejejwe mu bunyamabanga  bw’uruganda rwa Ufaco Garments Ltd, bitarenze tariki ya 02 /09/2022 saa yine za ku manwa.

 

Gufungura amabaruwa bizakorerwa mu ruhame rw’abapiganwa tariki ya 02/9/2022 guhera saa sita za ku manwa mu cyumba cy’inama cya Ufaco Garments Ltd.

Bikorewe i Kigali, ku wa 24/08/2022

Umuyobozi mukuru w’uruganda

 

UMURERWA Fabiola

 

 

 4,821 All the time,  1 To day

Share this to colleagues

You May also read these Posts

Rich results on Google's SERP when searching for 'World Food Programme (WFP)'

Career Opportunities: Logistics Officer(Food Technologist) at The United Nations World Food Programme (WFP) (Deadline:14th of October 2022.

Career Opportunities: Logistics Officer(Food Technologist) at The United Nations World Food Programme (WFP) (Deadline:14th of October 2022. Requisition ID 173702 – Posted 29/09/2022 – Short Term-SC WFP – Africa, Central & Eastern – Rwanda – Kigali – Working Job

Read More »