ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RY’ IBIKORESHO N’IMYAMBARO BY’AMATORERO MURI Catholic University of Rwanda (CUR)

Share this to colleagues

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RY’ IBIKORESHO N’ IMYAMBARO BY’AMATORERO MURI Catholic University of Rwanda (CUR)

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO 

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR) iterwamo inkunga na RGB na UNDP, ubuyobozi bw’iyo Kaminuza buramenyesha ba Rwiyemezamirimo babishaka kandi babishoboye ko bwifuza gutanga isoko ry’ibikoresho n’imyambaro by’amatorero bikurikira:

No

      IBIKENEWE

IBISOBANURO BIRAMBUYE KU BIKENEWE

INGANO Y’IBIKENEWE

1

Imikenyero y’abakobwa

Sate yoroshye inyerera (Umweru n’umutuku)

60

2

Imikenyero y’abahungu

1. Umukenyero uvanze, harimo umukara n’umweru.

2.  Umwenda bakenyera imbere y’inkindi w’umweru.

40

3

Amayugi

Amayugi ari ku bikobezo byayo,  afite n’imishumi, hariho amayugi cumi n’atanu ku kaguru kamwe.

40

4

Inkindi

Igitambaro cy’umweru, hagati ubururu

24

5

Ibitako

Amasaro y’umweru n’ubururu

24

6

Amacumu

Icumu ririho irangi ry’umukara

24

7

Ingabo

Umweru n’umukara

24

8

Imigara

Imigara isanzwe y’umwimerere

24

9

Amasengeri y’abakobwa

Amasengeri atari udushumi kandi atari n’utubodi

60

10

Ibitamirizo n’intambi

  1. Umutamirizo w’amasaro ufite akantu gatendera mugahanga
  2. Umutamirizo w’amasaro atukura gusa Bambara nta ntambi
  3. Intambi z’amasaro y’umweru

60

11

Udupira tw’abahungu

Utubodi tw’umukara

40

12

Inigi

Inigi z’amasaro manini z’umweru

30

13

Ibikomo

Ibikomo binini bibaje mu biti

30

14

Uduseke

Uduseke tw’utwibo tw’ibara rimwe tudapfundikiye

30

15

Imyeyo

Imyeyo y’ingazi

30

16

Udukoni

Udukoni tw’amasaro y’umutuku n’umweru

30

 Abifuza gupiganira iryo soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  • Kuba usanzwe ukora uwo murimo kandi wanditse muri RDB
  • Kuba ufite ahantu ukorera hazwi (Adresse physique)
  • Kuba ushobora gutanga Facture ya EBM

Abifuza gupiganira iryo soko barasabwa kugeza ku cyicaro cya Kaminuza Gatolika y’u Rwanda kiri mu karere ka Huye bitarenze taliki ya 24/6/2022 ibi bikurikira mu mabahasha afunze neza:

  1. Ibaruwa igaragaza ubushake bwo gupiganira isoko,
  2. Icyemezo cy’uko banditse muri RDB,
  3. Icyemezo cy’uko banditse ku musoro wa TVA,
  4. Icyemezo cyo kutabamo umwenda w’umusoro wa RRA gitangwa na RRA
  5. Igiciro cya kimwe muri buri cyose mu bikenewe (Unit Price) n’igiciro cya byose (Total Price).

Ayo mabahasha azafungurirwa mu ruhame, ku wa mbere taliki 27/6/2022, abapiganira isoko bahari. Bagomba kuba biteguye kwerekana urugero rw’ibyo bicuruzwa (sample). Isoko rizahabwa uwujuje ibisabwa, ufite igiciro gito, nyuma yo kumvikana na Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR) ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano bazagirana.

Uwakenera ibindi bisobanuro yabaza umuhuzabikorwa w’umushinga, kuri telefoni igendanwa: 0788491684, cg akandikira ubuyobozi bwa IURA kuri E-mail ikurikira: iura.cur@gmail.com.

Bikorewe i Huye, ku wa 3 /6/2022.

Padiri Dr. Laurent NTAGANDA

Umuyobozi wa Kaminuza Gatolika y’u Rwanda

 595 All the time,  1 To day

Share this to colleagues

You May also read these Posts