Tender Notice: Kugemurira Umuryango FXB-Rwanda ibikoresho by’isuku (Deadline: 15/05/2022)

Share this to colleagues

Tender Notice: Kugemurira Umuryango FXB-Rwanda ibikoresho by’isuku (Deadline: 15/05/2022)

🏘️ The Organization 

The Organization

FXB Rwanda

📋 Tender Description Details

Ruyenzi – Kamonyi

Southern Province

B.P 188 Kigali

Email : info@fxbrwanda.org

Itangazo ryˈipiganwa 004/G/FXB/2022

Inyito : Kugemurira Umuryango FXB-Rwanda ibikoresho by’isuku 

FXB-Rwanda, Umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta, uramenyesha abantu bose n’ibigo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi, ko mu rwego rwo gufasha abagenerwabikorwa bayo baherereye mu karere ka Kamonyi ko ishaka gutanga isoko ry’ ibikoresho by’isuku nk’uko bigaragara mu mbonerahamwe zikurikira

Lot 1: 

No

IBIKENEWE

INGANO

1

Indobo ya pulasitiki ikomeye ifite umupfundikizo

Ijyamo Litiro 20 z’amazi

Ifite ibirango by’uruganda rwa KENPOLY

Iteyeho robine ya Pulasitiki ya ½ ifite Vane ifungurwa ireba hejuru cyangwa igafungwa imanuka (itari iyo bakaraga). Indobo igomba kujyaho Logo ya FXB Rwanda

150

2

Isuka nshya ya Cyapa Nkoko.

150

Lot 2: 

No

IBIKENEWE

INGANO

1

Filitre iyungurura amazi yo kunywa n’uburoso bwayo.

Filitre iyungurura amazi ikoze mu ibumba ry’umukara ritavanzemo umucanga ikaba iteretse mu ndobo ya palasitike ikomeye ya litiro 20. Ikaba iriho robine ya ½ ifite vane ifungurwa ireba hejuru  wayifunga ikareba hasi ( ntabwo ikaragwa ) ifasha kuvoma amazi yayunguruwe

Iyo filitre y’ibumba yo ijyamo litiro 10

Iyi filitre kandi igomba kuba iyungurura amazi meza yujuje ubuziranenge bikagaragazwa n’ibisubizo bya laboratoire ya RSB. Indobo igomba kujyaho Logo ya FXB Rwanda.

150

Uzatsindira iri soko agomba kuba yiteguye kugemura ibi bikoresho ku cyicaro cya FXB Rwanda giherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagali ka Ruyenzi, Umudugudu wa Rubumba. 

Igiciro kizatangwa kigomba kuba kirimo amafaranga y’ubwikorezi (transport), gupakira ndetse no gupakurura. Ibikoresho bizagezwa ahavuzwe haruguru mu gihe kitarenze iminsi icumi (10) ukimara guhabwa isoko (‘’contract signature or Purchase Order’’). Kwishyurwa bizakorwa nyuma yo kwakira ibikoresho byose kandi bishimwe.

Uwifuza wese gupiganira iri soko agomba kugaragaza ibi bikurikira:

  • Ibaruwa yandikiwe umuyobozi mukuru wa FXB Rwanda isaba guhabwa isoko ;
  • Icyemezo cy’uko yiyandikishije mu gitabo cy’ubucuruzi gitangwa na RDB (Copy of business registration certificate issued by Rwanda Development Board)
  • Kopi y’icyemezo cyerekana ko nta mwenda abereyemo ikigo cy’imisoro n’amahoro (Valid Tax clearance certificate from Rwanda Revenue Authority);
  • Kopi y’icyemezo cyerekana ko nta mwenda abereyemo RSSB (Valid clearance certificate from Rwanda Social Security Board);
  • Igiciro cyatanzwe kigomba kugaragaza neza umubare w’amafaranga atarimo TVA, TVA ukwayo ndetse n’igiteranyo cya yose;
  • Kuba afite uburambe mugukora amasoko nkaya byaba ari akarusho ;

Ibahasha ifunze neza irimo ibyasabwe byose hejuru igomba kuba yageze ku biro bya FXB-Rwanda biherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagali ka Ruyenzi, Umudugudu wa Rubumba bitarenze ku wa gatanu, taliki ya 15 Mata 2022 saa munani z’amanywa. 

Icyitonderwa:

  • FXB ishobora kwanga ibiciro igihe ibyatanzwe bihabanye n’ibiri ku isoko.
  • Kubijyanye na filitre uwashaka ubundi busobanuro yabariza ku biro ny FXB Rwanda biherereye kuri aderesi yavuzwe haruguru,
  • Ntawemerewe gupigana kuri lot irenze imwe.
  • Upiganirwa asabwe gushyiraho email abarizwaho izakoreshwa mu guhabwa ibisubizo by’ibyavuye mu ipiganwa

Bikorewe i Kamonyi, kuwa 08 Mata 2022

KAYITANA Emmanuel

Umuyobozi wa FXB RWANDA

Application Deadline Provided

Deadline for  this Tender is 15th/ May/ 2022


VISIT OUR SERVICES PAGE TO SEE  ALL OF WHAT WE OFFER  FOR  YOU !!


🌀 Reba Imyanya y’Akazi  yose iri kw’Isoko ry’Umurimo mu Rwanda 👉🏾  KANDA  HANO   


🌀 Reba Ibizamini  byose by’Akazi  biba byaragiye  bikorwa  kumyanya y’Akazi mu bigo bitandukanye unyuze hano : 👉🏾  KANDA  HANO 


🌀 Injira muri Groupe ya WIDECareers ikugezaho Amakuru yizewe y’Imirimo itandukanye n’Akazi kari kw’Isoko Ry’Umurimo mu Rwanda , unyuze hano : 👉🏾  KANDA  HANO 


UBU Biroroshyeeeeeeeeeeeee , Witindaa, Saba Service ushaka kuri WIDECareers Group Ltd  byihuse unyuze hano : 👉🏾  KANDA  HANO 


💼 Interview Tips | Permanent TOP Ten (10) Interview Questions and how you can answer them , Click the Link to read more : 👉🏽 https://widecareers.com/permanent-top-ten-10-interview-questions-and-how-you-can-answer-them/

 83 All the time,  1 To day

Share this to colleagues

You May also read these Posts

Rich results on Google's SERP when searching for 'World Food Programme (WFP)'

Career Opportunities: Logistics Officer(Food Technologist) at The United Nations World Food Programme (WFP) (Deadline:14th of October 2022.

Career Opportunities: Logistics Officer(Food Technologist) at The United Nations World Food Programme (WFP) (Deadline:14th of October 2022. Requisition ID 173702 – Posted 29/09/2022 – Short Term-SC WFP – Africa, Central & Eastern – Rwanda – Kigali – Working Job

Read More »